Madagascar ni kimwe mu bihugu 142 biherutse gutora muri Loni byamagana uduce u Burusiya buherutse kwiyomekaho, twahoze kuri Ukraine.
Mu myanzuro yagiye ifatirwa muri Loni mu minsi ishize, Madagascar yagiye yifata, ikanga kugira uruhande ibogamiraho.
Kuri uyu wa Gatatu, Reuters yatangaje ko Minisitiri Richard Randriamandranto, yirukanywe ku mwanya we azira gutora ashyigikira Ukraine.
Bivugwa ko mbere yo kujya gutora muri Loni, Richard Randriamandranto, nta wundi muntu muri Guverinoma bigeze babiganiraho.
Kuri uyu wa Kabiri Randriamandranto yari yanze gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, avuga ko ntacyo byamara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!