Ibi birori byizihijwe ku wa 8 Werurwe, byateguwe na Ndatirwa Jeanne, umugore wa Amb. Igor Cesar uhagarariye u Rwanda mu Budage, akaba ari na we uyobora itsinda ry’abagore b’abahagarariye ibihugu byabo mu Budage baturuka mu bihugu by’Afurika.
Umujyanama ku buzima bwo mu mutwe, Mujawayo Esther, watanzemo ikiganiro yabwiye aba bagore b’abahagarariye ibihugu byabo ko bakwiye kugira uruhare mu guteza imbere umugore mu bihugu byabo.
Nk’Umunyarwandakazi wagiye afasha abagore bahuye n’ibibazo, Mujawayo yatangarije IGIHE ko yabwiye abagore b’abahagarariyeibihugu bya Afurika ko bo bagira Imana kuko bari kumwe n’abagabo babo bakomeye muri poltiki, ariko ko hari umusanzu batanga.
Mujawayo uvuga ko yagiye ahura n’abagore ‘bahuye n’ibizazane, bahunze, barafashwe ku ngufu’ baba bakeneye ubufasha kugira ngo bongere kugira ubuzima, abanyapolitiki bakaba bahanzwe amaso gutuma ibibazo byose byabahungabanya bivaho.
Ati “Dukeneye ko n’ibigomba guhinduka muri politiki no mu bihugu bavamo biba byabayemo intambara cyangwa bahunga, kugira ngo ikibazo gikemuke, aba bagore bafite ingufu nyinshi. Nkavuga ngo kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore, ku Isi hose habe ikintu cy’ubufatanye; abagore bashoboye, bari mu myanya ishobora kugira icyo bakora bibuke ko hari abandi, kandi twese turi abagore, twese turabyara, urakorera iki mugenzi wawe.”
Ndatirwa Jeanne uyobora itsinda ry’abagore b’abahagarariye ibihugu byabo mu Budage baturuka muri Afurika, yavuze ko ajya gutegura ibirori byanashingiye ku kuba u Rwanda hari intambwe ikomeye rurusha ibindi bihugu mu guteza imbere umugore.
Amafoto: Karirima A. Ngarambe



















TANGA IGITEKEREZO