Ibijyanye n’iburanishwa ry’uru rubanza byatangajwe n’Umucamanza Alvin Hellerstein, ku wa 22 Nyakanga 2026.
Maduro na Flores bafashwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku wa 3 Mutarama 2026, mu gikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas. Nyuma yo gufatwa, bajyanywe i New York kugira ngo bagezwe mu butabera.
Ubwo bagezwaga mu rukiko rwa New York ku wa 22 Nyakanga, Umucamanza Alvin Hellerstein yategetse ko ku wa 17 Ugushyingo 2026 hazaba inama ntegurarubanza kuri Maduro na Flores.
Umunyamategeko wa Maduro, Me Barry Pollack, yavuze ko azasaba ko urubanza rudakomeza, ashingiye ku kuba umukiliya we akwiye ubudahangarwa buhabwa abakuru b’ibihugu.
Mu rukiko rwa New York, hari huzuye abantu benshi, bamwe bamaze amasaha batonze umurongo bashaka kubona Maduro. Abashinzwe umutekano basabye abari aho gutuza no kwirinda kumuvugisha.
Maduro na Flores bageze mu cyumba cy’urukiko batuje, bambaye imyambaro y’imfungwa kandi bafite utwuma dusemura indimi. Maduro ntiyari yambitswe amapingu ndetse yasuhuje abari mu rukiko akoresheje ikiganza.
Mbere y’uko bamenyeshwa igihe batazangira kuburana mu mizi, umukozi w’urukiko yari yaburiye abari aho ko kutubahiriza ituze cyangwa kugerageza kuvugisha Maduro byashoboraga kubagiraho ingaruka z’amategeko.
Hanze y’urukiko, hari abigaragambya barwanyaga igikorwa cya Amerika cyo gufata Maduro. Umwe muri bo yavuze ko Amerika ishaka kugira Venezuela, Amerika y’amajyepfo n’Uburasirazuba bwo Hagati akarima kayo.
Hari n’abakomoka muri Venezuela bashyigikiye ikurikiranwa rye. Wilmer Contreras umaze imyaka igera kuri 30 aba muri Amerika, yavuze ati “Maduro ni umunyabyaha. Ari mu bagize ubutegetsi bwasenye igihugu cyanjye burundu.”
Contrecas yongeyeho ko yashyigikiye byimazeyo igikorwa cy’ubutegetsi bwa Donald Trump cyo gufata Maduro kuko ngo abaturage benshi bari bamaze igihe bagitegereje.
Maduro amaze gusohoka mu rukiko, yahagaze areba abari aho maze abasezeraho akoresheje ikiganza, mbere yo gusubizwa aho afungiwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!