Iyo mpanuka yabereye mu kigo cya gisirikare cy’ingabo zirwanira mu mazi cya Lumut muri leta ya Perak, iherereye mu Burengerazuba ahagana saa cyenda nigice zo mu rukerera.
Ishami ry’ingabo zirwanira mu mazi muri Malaisie ryatangaje ko "Abarimo bose byemejwe ko bapfiriye aho impanuka yabereye, bahita boherezwa mu bitaro byo mu kigo cya gisirikare cy’ingabo zirwanira mu mazi cya Lumut kugira ngo bakorerwe isuzuma.”
Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zo muri icyo gihugu, yerekana kajugujugu nyinshi zizenguruka zisa n’iziri mu karasisi, hanyuma imwe isakirana n’indi mu kirere zose zihita zigwa hasi. Polisi yemeje ko ayo mashusho ari aya nyayo.
Minisititi w’Ingabo, Mohamed Khaled Nordin, yavuze ko izo kajugujugu z’ingabo zirwanira mu mazi, zari ziri mu myiyereko y’akarasisi ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 90 igisirikare cy’Ubwami bwa Malaisie kimaze, ibyo birori bikaba biteganyijwe ku wa gatandatu.
Minisitiri w’Ingabo yongeyeho ko hagikomeje iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, gusa ngo abayiguyemo bamenyekanye, bose bakaba bari bari munsi y’imyaka 40 y’amavuko.






Ibitekerezo 0