Umugabo n’umugore we bo muri Malaysia bagaragarije umwana wabo urukundo rudasanzwe rwa kibyeyi, bemera ko bakurwamo ijisho rimwe rimwe kugirango barihe umwana wabo wari ufite ubumuga bwo kutabona.
Yus Nurlina Mohd Yusuf n’umugore we Khairul Syafiq Azmi bari hagati y’imyaka 25 na 27, bitangiye umwana wabo w’amezi 17 kugirango nawe abashe kureba.
Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru ruvuga ko uyu mwana yari afite uburwayi bukomeye bw’imboni. Ijisho rye ry’ibumoso ryari ryarahumye, iry’iburyo ryarahunyizaga.
Se w’umwana yagize ati "Ntitubangamiwe no kugira ubumuga bw’ijisho rimwe, kugirango umwana wacu agire ejo hazaza heza ". Nyuma yo kubagwa n’abaganga bi’inzobere, uyu mwana abasha kureba.



















TANGA IGITEKEREZO