00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Abasirikare 8 bishwe mu gitero cy’intagorwa z’Abayisilamu

Yanditswe na

Honore Munyembabazi

Kuya 6 January 2015 saa 04:57
Yasuwe :

Intagondwa zigendera ku mahame akarishye ya kisilamu zagabye igitero ku nkambi ya gisirikare I Nampala zihitana abasirikare umunani mu ngabo za leta.
Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo mpuzamahanga mu Kwakira kwa 2014, iki aricyo gitero gihitanye ubuzima bw’abantu benshi kuva uyu mwaka watangira. Kuri uyu wa mbere, ni bwo izi ntagondwa zagabye ibitero ku isoko riherereye i Nampala hafi y’umupaka wa Mauritania ku birindiro by’ingabo.
Umwe mu ngabo (…)

Intagondwa zigendera ku mahame akarishye ya kisilamu zagabye igitero ku nkambi ya gisirikare I Nampala zihitana abasirikare umunani mu ngabo za leta.

Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo mpuzamahanga mu Kwakira kwa 2014, iki aricyo gitero gihitanye ubuzima bw’abantu benshi kuva uyu mwaka watangira. Kuri uyu wa mbere, ni bwo izi ntagondwa zagabye ibitero ku isoko riherereye i Nampala hafi y’umupaka wa Mauritania ku birindiro by’ingabo.

Umwe mu ngabo mpuzamahanga zikorera muri Mali, MINUSMA, yavuze kohayeho ibyitso kugira ngo iki gitero kigerweho.

Yagize ati “ baje saa 6: 15 ku gihe ngengamasaha (GMT). Binjijwe byoroshye n’ibyitso, Barashe, Ingabo za Mali nazo zagerageje kwitabara.”

Abaturage bo mu mujyi wa Vassla wo muri Mouritania uhana imbibi na Mali, bavuze ko bakanguwe n’urusaka rw’urufaya rw’amasasu.

Umunyamoritaniya wasohowe mu modoka ye ubwo yahungaga aka gace, yagize ati “Bari bazamuye amabendera y’umukara ku nyubakwa ya leta baririmba amahame ya kiyisilamu.”

Uyu mushoferi avuga ko ubwo yahungaga yabashishije kubona nibura imirambo y’abantu umunani. Umuryango mpuzamahanga wo watangaje ko uyu mubare ushobora no kwiyongera.

Nyuma y’iki gitero, ingabo za Mali zatanze ihumure, zibwira abaturage ko abari bateye bavuye mu mujyi, kandi ko ingabo z’u Bufaransa zabashije gukaza umutekano ku butaka no mu kirere, ariko abandi baturage benshi batanze ubuhamya, bemeje ko babonye ingabo nyinshi za Mali zihunga.

Kugeza ubu umutwe wagabye igitero nturamenyekana ariko ibiro ntaramakuru byigenga muri Mauritania, Al-Ahbar, byagaragaje inyandiko y’agashami ka AL-Qaeda mu gace ka Magreb (AQIM) yigamba igitero.

Iyo nyandiko yagiraga iti “ Twafashe Nampala nta mvune. Twahitanye ingabo za Mali kandi dufite n’ingwate zazo.”

Iyi nyandiko kandi yagaragaje impamvu y’iki gitero. “ Twateye Nampala kuko yegeranye n’umujyi wa Diabali. Uwo ni wo ingabo mpuzamahanga zisuganyirijemo zitugabaho ibitero. Ubu rero bwari ubutumwa bwiza kuri bo.”

Kuba iki gitero cyagabwe ahegereye umupaka wa Mouritania, byahangayikishije bikomeye iki gihugu. Perezida wacyo Mohamed Ould Abdel Aziz , yahamagaye mugenzi we wa Mali, Ibrahim Boubakar Keita, amusaba ubufatanye mu kurwanya icyo yise izamba ry’ibihe muri aka gace, ryakomotse ku mvururu zo muri Libya guhera 2011.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages