Ibi birego bifitanye isano n’igitabo yasohoye kivuga ku butegetsi bushya bwa Mali kibunenga, nyamara ubwo yaburanaga mu rukiko, yasobanuye ko ibyo yanditse bishingiye ku kuri.
Uyu mugabo w’imyaka 41, wari ufunzwe kuva muri Werurwe, ashinjwa gusebya no guharabika izina rya Leta, binyuze mu gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi byiyongereye kuva muri Kanama 2020 ubwo abasirikare bayobowe na Colonel Assimi Goῒta bahirikaga ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta wari Perezida w’icyo gihugu.
Umunyamategeko wa Sissoko, Ibrahim Marhouf Sacko, yavuze ko "atatunguwe" n’umwanzuro w’urubanza kandi ko agiye gutanga ubujurire.
Uyu mwarimu wa Kaminuza ya Bamako yigeze kuba umujyanama wa Keïta.
Muri iki gitabo, Sissoko ashinja ubutegetsi gukoresha nabi umutungo wa Leta no gukoresha “ibinyoma” mu guhindura ibitekerezo by’abaturage mu nyungu zayo. Mbere y’uko atabwa muri yombi, yashyize ubutumwa kuri Facebook asaba ko igihe cy’amatora gitangazwa, nyuma yo gusubikwa muri Gashyantare 2022.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi bavuga ko guverinoma iyobowe n’igisirikare yananiwe guhangana bihagije n’inyeshyamba zigendera ku matwara akaze ya Islam, nubwo byatangajwe ko yohereje abacanshuro b’umutwe wa Wagner ku rugamba.
Mu bindi anenga harimo Perezida Assimi Goïta yagiye yirukana abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye. Ni mu gihe kandi igihugu cyari gihanganye n’ibibazo by’ubukungu bimaze igihe kinini bica ibintu muri Mali.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2024, byatangajwe ko igihe cy’inzibacyuho cyongerwa indi myaka itatu.
Mu 2023, bamwe mu banenga ubutegetsi barafunzwe, barimo Rokia Doumbia wari ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga na Adama Ben Diarra. Muri Mata nabwo ubutegetsi bwahagaritse ibikorwa bya politiki ndetse bushyiriraho itangazamakuru umurongo mu gutara cyangwa gutangaza inkuru zerekeye ibikorwa bya politiki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!