Ku wa 3 Mutarama 2026 ni bwo Amerika yataye muri yombi Maduro n’umugore we aho bashinjwa kwinjiza muri Amerika ikiyobyabwenge cya Cocaine, ndetse n’iterabwoba.
Mu nyanja ya Caraïbes Amerika yakundaga kugabamo ibitero, bigamije kurwanya iyambutswa ritemewe ry’ibiyobyabwenge.
Ubwo yari mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu 15 byo muri Caraïbes, yabereye muri St Kitts and Nevis, Marco Rubio, yagaragaje ko kuri ubu Venezuela imeze neza kurusha uko yari imeze ikiyoborwa na Maduro.
Yakomeje ati “Ndababwira ibi, kandi ndabibabwira nta guca ku ruhande cyangwa gusaba imbabazi, Venezuela imeze neza uyu munsi kurusha uko yari imeze mu byumweru umunani bishize.”
Rubio yavuze ko kuva Nicolás Maduro akuwe ku butegetsi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika igenzura urwego rw’ibikomoka kuri peteroli muri Venezuela kandi ko ubuyobozi bw’agateganyo bwateye intambwe nini mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yashimangiye ubwo buyobozi bwakoze ibintu bidasanzwe mu kwita ku baturage kandi ko imibereho yabo imeze neza kurusha uko byari biri mu byumweru icyenda bishize.
Rubio yasobanuriye abo bayobozi ko Amerika yifuza gukomeza umubano n’ibihugu byo mu Karere, nyuma y’ibyabaye muri Venezuela, ashimangira ko yishimiye kuba mu buyobozi buha agaciro ibyo bihugu byo muri Caraïbes bitandukanye n’ubwabanje bwasaga n’ububyirengagiza.
Yasobanuye kandi ko guhashya ibyaha no kurema amahirwe y’iterambere muri ibyo bihugu bigomba kujyanirana.
Rubio yanagaragaje ko amatsinda y’abagizi ba nabi mpuzamahanga ari yo ahangayikishije cyane akarere, anemeza ko benshi muri bo bagura intwaro muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ariko ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti.






Ibitekerezo 0