Iryo kusanyamakuru ryakozwe na Ipsos-BVA na Cesi École d’ingénieurs, rigenewe Le Monde, Cevipof ya Sciences Po, Fondation Jean Jaurès na Institut Montaigne. Ryasesenguye uko amatora ashobora kugenda bitewe n’abakandida bashobora guhagararira impande zitandukanye za politiki.
Icy’ingenzi cyagaragajwe n’iryo kusanyamakuru ni uko, uko abakandida baba biteguye kose, Marine Le Pen akomeza kuza ku mwanya wa mbere, ahabwa hagati ya 33% na 35% by’amajwi. Ni ikinyuranyo kinini ugereranyije n’abandi banyapolitiki bari gutekerezwa nk’abashobora guhatanira kuyobora u Bufaransa.
Jean-Luc Mélenchon, uyobora La France Insoumise (LFI), ni umwe mu bamukurikiye hafi. Ahabwa hagati ya 15,5% na 17%, kandi mu matsinda ane muri atandatu y’abakandida yasesenguwe, aba ari uwa kabiri, bivuze ko yaba afite amahirwe yo kugera mu cyiciro cya kabiri cy’amatora agahangana na Le Pen.
Édouard Philippe, wahoze ari Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Emmanuel Macron, na we agaragara nk’umwe mu bashobora kugera mu cyiciro cya kabiri, cyane cyane mu gihe yaba ari we mukandida wenyine uhagarariye amashyaka bahuje ibitekerezo.
Urugero, mu gihe Philippe yaba ahanganye na Mélenchon na Raphaël Glucksmann, ikusanyamakuru rimushyira kuri 17,5%, Mélenchon akagira 15,5%, Glucksmann 12,5%, mu gihe Le Pen yaba akomeje kuyobora na 33,5%.
Mu gihe Philippe yaba ahanganye na Mélenchon na Olivier Faure, na bwo Le Pen akomeza kuza imbere na 34,5%, Philippe akagira 21%, Mélenchon 16,5%, naho Faure akagira 5%.
Ibi bivuze ko ikibazo gikomeye muri iri kusanyamakuru atari ukumenya uwaza ku mwanya wa mbere, kuko Le Pen ari imbere mu buryo bwose bwasesenguwe, ahubwo ari ukumenya uwamukurikira akabona itike yo kujya mu cyiciro cya kabiri.
Iri kusanyamakuru rinagaragaza ko amatora yo mu 2027 ashobora kuzabera mu bihe Abafaransa benshi bavuga ko bifuza impinduka zikomeye.
Abagera kuri 71% bavuze ko biteze ko amatora ya Perezida azazana “impinduka nyazo mu mibereho no muri politiki”, mu gihe mbere y’amatora yo mu 2022 abatekerezaga batyo bari 51%.
Abagera kuri 54% bavuga ko sosiyete y’u Bufaransa ikeneye guhindurwa mu buryo bwimbitse, naho 26% bakavuga ko hakenewe impinduka zikomeye cyane.
Hari kandi impungenge ku cyerekezo igihugu kirimo kuganamo. Abagera kuri 59% bavuga ko bafite impungenge, 51% bakavuga ko bafite urujijo ku hazaza, naho 30% bakavuga ko bafite uburakari.
Abagera kuri 74% batekereza ko ibintu mu Bufaransa bizagenda birushaho kuba bibi, mu gihe mbere y’amatora yo mu 2022 abari bafite iyo myumvire bari 45%.
Iri kusanyamakuru ryakorewe kuri internet hagati ya tariki 3 na 9 Nzeri 2026, ku Bafaransa 13.060 banditse ku rutonde rw’abatora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!