Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Marine Le Pen utarigeze na rimwe ashyigikira ibihano by’ubukungu ku Burusiya, yasabye ko byakurwaho kuko ahubwo birimo gushegesha Abanyaburayi.
Ati "Nshaka ko ibi bihano bikurwaho, bitabaye ibyo u Burayi bwose burajya mu kizima, ahanini kubera ikibazo cya gaz ituruka mu Burusiya."
"Ibihano ntacyo bimaze. Icyo birimo gukora ni ugusharirira abanyabyurayi gusa. Kandi muri abo harimo n’Abafaransa."
Le Pen yakomeje avuga ko umuntu utabasha kubona ko ubukungu bw’u Burusiya butigeze bukomwa mu nkokora., yaba afite ikibazo.
Yakomeje ati "Turi mu bibazo kubera ibi bihano, kurenza n’uko Abarusiya bamerewe."
Ibi Le Pen yari yarabitanzemo umuburo n’ubundi ku gihugu cye, ko kizagira ibibazo kubera ko gikenera byinshi ku Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!