Komite ishinzwe amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC, yatangije iperereza ku birego bishinjwa Mathuki, birimo kurya ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.
Iki kibazo cyagejejwe mu nteko n’umudepite wo muri Sudani y’Epfo, Kennedy Mukulia Ayason, nyuma ya raporo igaragaza ko ku buyobozi bwa Mathuki hari umutungo wanyerejwe.
Raporo igaragaza ko hari amafaranga ishami rishinzwe imari mu bunyamabanga bukuru bwa EAC, bwasohoraga kandi atabanje kwemezwa n’Inteko nkuko bisabwa.
Ibyo Mukulia yavuze ko bigaragaza ko hari abandi bakozi ba EAC bagiye babigiramo uruhare kuko Mathuki atashoboraga kuyasohora wenyine.
Nk’amafaranga yose yasohotse mu kigega gishinzwe amahoro n’umutekano cya EAC, yavanywemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amafaranga y’urugendo yahabwaga Mathuki mu gihe yagiye muri misiyo y’akazi nayo yateje impaka kuko bivugwa ko harimo gukabya.
Hagaragajwe ko buri gihe iyo yabaga agiye mu butumwa bw’akazi, yagenerwaga hagati ya $5000 na $20,000, harimo n’aho yahimbaga ingendo zitari zo, akavuga ko agiye mu nama kandi nta nama ihari.
Mu bindi Mathuki ashinjwa harimo kwirukana, guhindurira imyanya no gucunaguza abakozi atishimiye cyangwa batemera gukurikiza amabwiriza ye, hatitawe ku mabwiriza asanzwe agenga umurimo.
No guha akazi abakozi bashya, bivugwa ko hakoreshwaga ruswa n’ikimenyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!