Uyu mugabo wari ufite imyaka 54 kugeza ubu ntiharamenyakana icyamuhitanye. Abamugezeho bwa mbere bamusanze aryamye mu mazi ashyushye mu bwogero (Jacuzzi) bw’iwe mu rugo ruri i Los Angeles.
Abashinzwe umutekano bakiriye impuruza saa kumi z’umugoroba, bageze mu rugo rwa nyakwigendera, muri raporo batanze bavuze ko nta biyobyabwenga basanze hafi ye.
Uyu mukinnyi wa filime yamaze imyaka myinshi yarabaswe no kunywa ibinini bigabanya uburibwe no kunywa inzoga nyinshi, byatumye ajya mu bitaro n’ibigo ngororamuco inshuro nyinshi.
Mu biganiro yari aherutse kugaragaramo Matthew Perry yatunguye abari aho avuga ko buri joro yahuraga n’ikibazo cyo kugira ubwoba bukabije ubwo yari akiri mu ifatwa ry’amashusho ya filime “Friends”.
Umwaka ushize nabwo yemeye ko yakoresheje miliyoni 9$ yitabira amasomo n’amahugurwa amufasha kwirinda ibiyobyabwenge.
Matthew Perry benshi bamumenye nka Chandler Bing muri filime y’uruhererekane yitwa "Friends" yatangiye guca kuri NBC kuva 1994 kugeza 2004.
Igice cyacyo cya nyuma cyarebwe na miliyoni 52.5 muri Amerika, bituma kiba igice cya filime zica kuri televiziyo TV cyarebwe cyane muri 2000.
Matthew Perry yanakinnye muri filime zirimo “Fools Rush In”, “The Whole Nine Yards”, n’izindi. Matthew Perry nta mwana cyangwa umugore asize.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!