EU yifuza ko mu gihe iyi gahunda izwi nka Brexit yaba ishyizwe mu bikorwa, Irlande y’Amajyaruguru yakomeza igakurikiza amategeko n’amabwiriza y’uyu muryango yose. Ibi bivuze ko hahita hajyaho umupaka hagati yayo na Great Britain.

Mu ijambo aza kuvugira mu Mujyi wa Belfast muri Irlande y’Amajyaruguru ahaba hazirikanwa ishyirwaho ry’amasezerano arebana n’imiyoborere y’aka gace (Belfast Friday), May arateganya kugaragaza ko icyifuzo cya EU kidashoboka kuko ntawakwemera ko hashyirwaho umupaka utandukanya ibihugu kandi kimwe kiri mu kindi.

Nk’uko CNN yabyanditse kandi ngo May aranagaruka ku birebana n’umupaka hagati ya Irlande y’Amajyaruguru na Repubulika ya Irlande yahisemo kuguma muri EU, igikorwa ahamya ko kitazashobokera abatari bake bava mu Bwongereza bajya muri iki gihugu, ndetse kikabangamira n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bikorera ku mpande zombi.

May arateganya kuvuga ijambo rigamije gusaba EU kugaragaza ibyo yifuza ko byazakorwa nk’uko u Bwongereza nabwo bwabigenje mu ntangiriro z’uku kwezi, mu gihe mu gihugu cye hakomeje kugaragara ukutumva ibintu kimwe hagati y’abashyigikiye Brexit n’abatayishaka, ibintu byatumye abaminisitiri bari mu nkingi za mwamba z’iyi gahunda basezera ku mirimo yabo.

Umwe mu bayoboye ibiganiro ku ruhande rwa EU, Michel Barnier we asanga ikizagorana ari ugushyiraho ibishimangira aho uyu muryango uhagaze.

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri mushya ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya Brexit, Dominic Raab, yavuze ko bakomeje kwitegura kandi bagifite ibyumweru 12 byo gutegura amasezerano bifuza ko yazakurikizwa igihe baba bamaze kuva muri EU.

Muri Kamena 2016 nibwo u Bwongereza bwatoye kamarampaka yo kuva muri EU, bushyira iherezo ku mubano w’imyaka 44. Ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon ateganya ko kwikura muri uyu muryango bizashyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2019.

Theresa May yavuze ko batazemera ibyo gushyiraho umupaka ubatandukanya na Irlande y’Amajyaruguru
Theresa May yavuze ko batazemera ibyo gushyiraho umupaka ubatandukanya na Irlande y’Amajyaruguru