Maya witabye Imana mu 2014 ku myaka 86, yashyizwe ku giceri cya 25 cyitwa ‘Quarter Dollar’ mu kumuha icyubahiro no kumushimira ku buvugizi n’ubusizi bwe bwagize uruhare mu mibereho myiza y’Abanyamerika benshi.
Kuri iki giceri hariho ifoto ye arambuye amaboko, inyoni nini na yo irambuye amababa ndetse n’izuba ricanye inyuma.
Hejuru hacyo handitseho ‘Leta Zunze Ubumwe za Amerika’ hasi handitseho ‘Quarter Dollar’ ku ruhande rw’ibumoso hariho izina rye ‘Maya Angelou’ mu gihe ku ruhande rw’iburyo handitseho amagambo y’Ikilatini ‘E Pluribus Unum’ bisobanuye ngo ’umwe muri benshi’.
Iki giceri ni icya mbere gikozwe n’Ikigo cya Amerika gicapa ibiceri, United States Mint, muri gahunda gifite yo gushyira ku biceri abagore b’abanyabigwi n’abandi bagize uruhare runini mu mateka ya Amerika mu rwego rwo kubaha icyubahiro. Bimwe bizasohoka muri uyu mwaka wa 2022, ibindi bisohoke mu 2025.
Maya Angelou yamenyekanye cyane mu 1969 nyuma yo gusohora igitabo kivuga ku buzima bwe cyitwa ‘I Know Why the Caged Bird Sings’ (Nzi impamvu inyoni zifungiranye ziririmba) cyakunzwe n’abantu benshi ndetse kimufungurira inzira yo kwerekana impano ye yafashije benshi.
Uyu mugore yanditse ibitabo byinshi byo mu bwoko butandukanye birimo ibivuga inkuru zabayeho n’izitarabayeho n’imivugo, aho byamuhesheje impamyabushobozi z’icyubahiro zigera kuri 30.
Angelou ni we wavuze umuvugo mu irahira rya Perezida Bill Clinton mu 1992 wiswe ‘On the Pulse of Morning’, aba umugore wa mbere w’umwirabura wanditse ndetse akanavuga umuvugo mu irahira rya perezida w’iki gihugu.
Mu 2010, Perezida Barack Obama yamuhaye umudali w’ubwigenge utangwa na perezidansi ndetse mu 2013 ahabwa igihembo cy’abanditsi gitangwa n’Ikigo National Book Foundation ku bantu bagize uruhare mu guteza imbere ubwanditsi.
Igiceri cya Quarter Dollar kiriho ifoto ya Maya kizatangira gukoreshwa muri Amerika mu mpera za Mutarama cyangwa mu ntangiriro za Gashyantare.
Abandi bazashyirwa ku biceri mu 2022 harimo umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika ariko ufite inkomoko mu Bushinwa, Anna May Wong ni umugore waharaniye uburenganzira bw’abagore bwo gutora, Nina Otero-Warren.
Hari kandi umugore wari umuhanga mu kugenda mu isanzure (astronaut) Sally Ride ndetse n’umugore waharaniye uburenganzira bw’abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Cherokee, Wilma Mankiller.
Aba bose bitabye Imana mu bihe bitandukanye ariko bakaba bazashyirwa ku biceri ngo ubutwari bwabo bujye buhora buzirikanwa n’Abanyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!