Amazina y’ababyeyi yari yanditse ku cyemezo cy’amavuko cya Archie cyakozwe tariki 15 Gicurasi 2019 nyuma y’iminsi 11 avutse, yari ‘Nyiricyubahiro Henry Charles Albert David Duke w’ i Sussex” (amazina y’igikomangoma Harry) na “Rachel Meghan nyiricyubahiro Duchesse w’i Sussex” (amazina ya Meghan).
Ikinyamakuru ‘The Sun’ gikorera mu Bwongereza kivuga ko nyuma y’ukwezi umwana wabo avutse tariki 5 Kamena, uyu muryango wahinduye amazina yabo rwihishwa yari yanditse ku cyemezo cy’amavuko cya Archie.
Amazina ya papa we yahindutse ‘Nyiricyuhahiro igikomangoma Henry Charles Albert David Duke w’i Sussex’ naho aya mama we ahinduka ‘Nyiricyubahiro Duchesse w’i Sussex’, havaho amazina ye bwite ‘Rachel Meghan’ yari yanditseho mbere.
Impamvu y’uku guhinduka kw’amazina y’ababyeyi ba Archie, The sun ivuga ko Meghan yabikoze kugira ngo agumane icyubahiro cy’ibwami kuko yateganyaga kuhava we n’umugabo we bakajya gutura hanze y’u Bwongereza bakabaho ubuzima bwabo bigenga, cyane ko bahise batangaza ko bava ibwami mu mpera za Kamena.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Meghan yasibye amazina ye kugira ngo yunge mu rya nyirabukwe Diana, utarigeze ashyira amazina ye ku cyemezo cy’amavuko cy’umwana we w’imfura, akandikaho gusa ngo ‘Nyiricyubahiro Duchesse wa Wales’.
Uku gushotorana kw’iki kinyamakuru byatumye umuryango wa Harry ugira icyo uvuga kuri ibi, aho Omid Scobie umuvugizi wa Harry na Meghan yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko amazina y’aba babyeyi yahindutse bitavuye ku bushake bwabo, ahubwo ko babitegetswe n’ibwami.
Akomeza avuga ko iki kinyamakuru cyatutse uyu muryango, kuvuga ko Meghan yahisemo kudashyira izina rye kuri icyo cyemezo. Akomeza avuga ko “bisekeje niba atari igitutsi.”
Yongeyeho ko hari ibindi bintu byinshi ku Isi abantu bakwitaho kuruta uko bashotorana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!