Umwaka ushize ubwo umugabo we yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba perezida, nibwo iki kinyamakuru cyanditse kivuga ko Melania yakoze umwuga w’uburaya, ndetse atanavugishije ukuri ku gihe nyacyo yagereye muri Amerika.
Nubwo iyi nkuru DailyMail yahise iyikura ku rubuga rwayo, ntibyabujije ko ijyanwa mu nkiko, kimwe n’undi mwanditsi witwa Webster Tarpley wanditse ko Melania atinya uwashyira hanze ibijyanye n’ahahise he.
Ubwo ikirego cyajyanwaga mu rukiko muri Gashyantare 2017, Umunyamategeko wa Melania Trump, Charles Harder, yatangaje ko ibyanditswe n’ibi bitangazamakuru ari ibinyoma bigamije guharabika uyu mugore, kandi ko bifuza indishyi ya miliyoni 150 z’amadolari kubera ibibazo bamuteje.
Yanahamije ko ibyavuzwe n’ikinyamakuru cyo muri Slovania aho Melania avuka, ko yageze muri Amerika mu 1995 atari byo, kuko yahageze mu 1996, akamenyana na Trump mu 1998 bagashyingiranwa mu 2005.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko Daily Mail yemeye kwishyura Melania Trump indishyi z’ibyangiritse, kubera inkuru yamwanditseho, na we akaba yemeye gutanga imbabazi no kwakira iyo ndishyi.
Nubwo ariko yari yasabye miliyoni 150 z’amadorali, urukiko rwasanze agomba guhabwa atageze kuri miliyoni eshatu, ubariyemo n’amafaranga y’urubanza.




Ibitekerezo 0