Ni itsinda ryiswe ‘Board for peace’ aho rizaba rishinzwe kugenzura iyubahirizwa rya gahunda Trump yo kugarura amahoro muri Gaza.
Kuri urwo rutonde rwashyizwe hanze ku wa 16 Mutarama 2026, ruriho abayobozi batandukanye mu nzego zitandukanye biganjemo abasanzwe bakurikirana ibya politiki mpuzamahanga.
Ku ikubitiro iri tsinda rigizwe n’Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio. Mu busanzwe uyu mugabo yakunze kugaragaza ko ashyigikiye Israel ndetse yumva ko yarimbura umutwe wa Hamas burundu, gusa nyuma aza guhindura ibitekerezo agaragaza ko amasezerano y’amahoro aricyo gisubizo cyonyine gihari.
Intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump, Steve Witkoff, nawe ni umwe mu bagize iri tsinda. Uyu mugabo yamenyekanye cyane ku ruhare rwe mu biganiro byo kugarura amahoro cyane cyane hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Jared Kushner, ni umukwe wa Donald Trump, ukunze kugira uruhare mu biganiro by’amahorobirimo intambara yo muri Ukraine n’ikibazo cya Gaza. Akunze gukorana bya hafi na Witkoff ku biganiro by’amahoro dore ko aherutse no guhura na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, ngo baganire ku kibazo cya Gaza.
Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1997-2007, nawe ni umwe mu bagize ‘Board of Peace’ ya Trump.
Umuyobozi Mukuru wa Apollo Global Management, Marc Rowan, ari mu bagize itsinda ryo kugenzura ko gahunda y’amahoro ya Trump yubahirizwa muri Gaza.
Abandi ni abarimo Perezida wa Banki y’Isi, Ajay Banga n’Umujyanama wa perezida mu by’umutekano, Robert Gabriel.
Nickolay Mladenov, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bulgarie ni we wahawe umwanya wo kuyobora iri tsinda, aho azajya areberera buri wese mu nshingano azahabwa ko byubahirijwe.
Buri muyobozi azahabwa inshingano zihariye zirimo nko kureba imiyoborere ya Gaza, kongera kuyubaka, gukurura abashoramari, imibereho myiza y’abaturage, kongera kubaka umubano mwiza n’ibindi bihugu, kubungabunga umutekano, inkunga zigamije guteza imbere ibyo bikorwa n’ibindi.
Trump yahaye iri tsinda abajyanama babiri, Aryeh Lightstone, wabaye Umujyanama wa Ambasaderi wa Amerika muri Israel ndetse na Josh Gruenbaum.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!