Meta yabivuze mu mwanzuro yashyikirije urukiko ku wa 6 Nyakanga, isubiza uburyo abashinjacyaha bakuru bo muri Leta enye za Amerika bashaka kubariramo ibihano mu gihe baba batsinze urubanza. Izo Leta ni California, Colorado, Kentucky na New Jersey, zikaba zirega Meta mu rubanza ruteganyijwe muri Kanama i Oakland muri California.
Meta yavuze ko ayo mafaranga asabwa nta bimenyetso bihagije bishingirwaho, ndetse ko ihazabu ingana gutyo nta yindi yigeze itangwa mu mateka hagendewe ku mategeko arengera abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga. Izo miliyari 1400 $ zijya kungana n’agaciro kose k’isoko rya Meta, kari hafi miliyari 1520 $ icyo gihe.
Leta zisaba ayo mafaranga zivuga ko zabaze ibihano hashingiwe ku mategeko ya buri Leta, zigakuba umubare w’ibikorwa bivugwa ko byarenze ku mategeko n’amafaranga ateganywa ku ikosa rimwe. Zivuga ko umubare w’ibikorwa ushingiye ku bana n’urubyiruko bagereranywa ko bagizweho ingaruka n’imikorere ya Meta.
Leta 29 zo muri Amerika zamaze kurega Meta mu rukiko, nyinshi zikavuga ko iki kigo cyarenze ku itegeko rirengera abana kuri internet, cyane cyane mu gukusanya amakuru y’abana nta ruhushya rw’ababyeyi.
Meta yahakanye ibyo birego, ivuga ko abashinjacyaha badafite ibimenyetso by’uko yashutse abakoresha imbuga zayo kuba zabagira imbata.
Urubanza ruzibanda kandi ku birego bivuga ko Meta, hamwe n’ibindi bigo nka Snapchat, YouTube na TikTok, byashyizeho uburyo bushobora gutuma abana n’ingimbi bakoresha cyane izo mbuga, bikagira uruhare mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Mu kwezi kwa Werurwe, urukiko rwo muri New Mexico rwari rwarategetse Meta gutanga miliyoni 375$ nyuma yo kuvuga ko rwayobeje abarukoresha muri iyo Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!