Byatangajwe numa y’ibirego byatanzwe n’inzego za Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zavugaga ko ibikorwa bya Meta byagize uruhare mu guteza ibibazo ku bana, harimo n’ibibazo byo kubatwa n’imbuga nkoranyambaga.
Meta yiyemeje gushyiraho uburyo bwo kurinda abana gukoresha imbuga zayo cyane cyane Facebook na Instagram. Bimwe mu byifuzo byagaragajwe birimo kugabanya igihe abana bamara kuri izi mbuga ndetse no kongera ingamba zo kubarinda ibintu bishobora kubagiraho ingaruka.
Mu masezerano, Meta yemeye ko mu myaka icumi iri imbere igomba gushyiraho uburyo bugabanya imikoreshereze ya Instagram na Facebook ku rubyiruko ruri munsi y’imyaka 18, aho hakubiyemo kugabanya igihe cyo gukoresha izi mbuga ndetse no kongera uburenganzira bw’ababyeyi mu kugenzura imikoreshereze y’abana babo.
Icyemezo cya Meta kandi gishobora kuba urugero ku bindi bigo bikora imbuga nkoranyambaga, mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje gushaka uburyo bwo kurinda abana ingaruka zishobora guterwa n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Muri aya masezerano, Meta ntiyemeye ko hari amakosa yakoze. Iki kigo cyavuze ko cyifuza gukomeza kunoza uburyo abana n’urubyiruko bakoresha imbuga zacyo, ndetse ko umutekano w’abato ari kimwe mu byo cyibandaho.
Ibirego byari bigamije gukemurwa binyuze muri aya masezerano byari byatanzwe n’abayobozi bo muri Leta zitandukanye zo muri Amerika, basabaga ko habaho impinduka mu mikorere y’imbuga nkoranyambaga hagamijwe kurinda abana.
Icyemezo cya Meta kije mu gihe impungenge ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga ku bana zikomeje kwiyongera, cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, umutekano w’amakuru bwite n’uburyo abana bakoresha ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!