Aya ni amwe mu masezerano akomeye iki kigo cya Google cyakoze mu myaka igera kuri 17 kimaze gitanga serivisi.
Abahanga mu by’ikoranabuhanga byatangajwe ko bari gushora amafaranga menshi mu kuvugurura ubwenge buhangano (AI), ibintu bisaba uburyo buhambaye bwo gutunganya amakuru, ndetse n’ingufu nyinshi zikoreshwa na mudasobwa.
Umuyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg yatangaje ko ashaka gushora amafaranga menshi mu bikorwa by’ubwenge buhangano, kugira ngo agere ku ntego yihaye yo gukora ubwenge buhangano(AI) bufite ubushobozi burenze nk’ubwa muntu.
Meta iteganya kubaka imiyoboro ya mudasobwa ikomeye cyane, kuko itifuza gusigara inyuma mu bigo bikoresha ubwenge buhangano nka OpenAI na Google.
Ikigo cya Google, kiri ku mwanya wa gatatu mu bigo bitanga serivisi za mudasobwa nyuma ya Amazon web services na Microsoft, aho ibicuruzwa byayo byazamutse bikagera ku kigero cya 32% mu gihembwe cya kabiri, aho yinjije miliyari 13$.
Mu nama y’abasesenguzi yabaye mu mpera za Nyakanga 2025, umuyobozi wa sosiyete yo muri California, Sundar Pichai, yashimangiye imikorere myiza ya Google avuga ko sosiyete zose zikomeye zirimo na Open AI zikoresha ububiko bw’amakuru bwayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!