Reuters yagaragaje ifoto y’ipuca ry’urukingo rwa Sputnik V rugenewe gukingira abantu Covid-19 rifitwe n’umuganga, nyamara ngo ibiri muri iryo cupa atari urukingo rw’umwimerere.
Aya makuru kandi yemejwe na Leta ya Mexique. Bagize bati “Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka [muri Mexique] bifatanyije n’Igisirikare, byatahuye inkingo za magendu zitiriwe iza Sputnik V zo mu Burusiya. Zafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Campeche.”
Bakomeje bavuga ko izo nkingo za magendu bahise bazipakira indege bakazijyana muri Honduras kugira ngo zikorweho iperereza, hamenyekane aho zaturutse.
Ikigo cyo mu Burusiya gishinzwe ibyoherezwa hanze, RDIF (Russia Direct Investment Fund) cyatangaje ko cyishimiye itahurwa ry’izo nkingo mpimbano zari zinjijwe muri Mexique.
Ntabwo hatangajwe umubare w’inkingo zafashwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!