Ingona ziri mu nyamaswa zirindwa cyane muri Mexique. Ntabwo bikunze kubaho ko zisohoka mu mazi, zikajya kubutaka; ahaba abantu.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batanze impuruza, bagaragaza amashusho bafashe izi ngona zitembera muri iyi mijyi. Byateye impaka nyinshi kuko hari abahamyaga ko ibintu nk’ibi bidashoboka.
Kugeza ubu, abayobozi bavuga ko bamaze gufata no kwimura ingona zigera 205 kuva umuyaga wa Alberto na Beryl yibasira iyi ntara muri Kamena.
Abayobozi bavuga ko imvura nyinshi yongereye amazi y’ibiyaga, bituma inyamaswa zizamuka zigana mu mijyi nka Tampico, Ciudad Madero na Altamira. Muri iyi mijyi habonetse ingona zigera kuri 165 zimaze gufatwa no kwimurwa.
Urwego rwa Mexique rushinzwe kubungabunga ibidukikije rwatangaje ko izindi ngona zigera kuri 40 zafashwe muri iyi Leta, na zo zikaba zimuriwe kure, ahabugenewe hadatuwe n’abantu.
Karina Lizeth Salidivar, Umuyobozi w’uru rwego mu ntara ya Tamaulipa, yagize ati “Imvura iherutse kugwa yatumye amazi yiyongera mu biyaga, bituma ingona ziva mu mazi ziyongera.”
Uru rwego rwasobanuye ko nta cyizere rwatanga ko ingona zitazakomeza kujya mu mijyi itandukanye bitewe n'impungenge z'uko amazi nakomeza kwiyongera, azazohereza mu mihanda no mu bindi bice.



Ibitekerezo 0