Iyi mirwano yabaye tariki ya 27 Kanama 2025 ubwo Senateri Alejandro Moreno uyobora ishyaka rya PRI ritavuga rumwe n’ubutegetsi yashakaga gufata ijambo ku ngufu, bigera n’aho afata ukuboko kwa Perezida wa Sena, Gerardo Fernández Noroña, wo mu ishyaka Moreno riri ku butegetsi.
Senateri Noroña yiyatse Moreno, amubwira ko atagomba kumukoraho, gusa amagambo yahise avamo imirwano, birangira batangiye gusunikana, banaterana inshyi.
Moreno yasunitse abarimo ushinzwe umutekano n’ufata amashusho, wahise agwa hasi, ajyanwa kwa muganga. Abandi basenateri bo muri PRI binjiye mu mirwano, bashyigikira mugenzi wabo.
Nyuma y’iyi mirwano, Senateri Noroña yatangaje ko agiye gusaba ko Moreno n’abandi basenateri batatu ba PRI birukanwa burundu muri Sena, kandi ko azabashyikiriza ubutabera.
Mu butumwa Senateri Moreno yatangaje ku rubuga rwa X, yanenze bikomeye ishyaka riri ku butegetsi kuba ryarahinduye ku munota wa nyuma gahunda ngenderwaho y’ikiganiro mpaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!