Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump aherutse gutanga uburenganzira bwo kubaka urukuta rutandukanya igihugu cye na Mexique, igikorwa yakunze kugarukaho ubwo yiyamamazaga. Uyu muyobozi yashimangiye ko uru rukuta nirwubakwa ruzishyurwa na Mexique ikintu ubuyobozi bwayo budakozwa.

Perezida Enrique Peña Nieto kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko atazasubika urugendo ateganya kugirira muri Amerika mu cyumweru gitaha, ariko ko ibyo kwishyura urwo rukuta igihugu cye kitabikora.

Ati “Mexique ntiyemera izo nkuta, nongeye kubivuga Mexique ntizigera yishyura urukuta urwo ari rwo rwose.”

Peña Nieto avuga ko azategereza raporo ntakuka y’abayobozi be bakuru bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatatu kubonana na Trump ndetse n’ibyaganiriweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

CNN itangaza ko uyu muyobozi yavuze ko igihugu cye gishyize imbere umubano mwiza n’abanyamerika, bityo ko bifuza ko kumvikana n’ubuyobozi bwabo ku buryo bizagirira akamaro abaturage ba Mexique.

Abayobozi bakuru muri Mexique bageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gutegurira umuyobozi wabo urugendo azagirirayo mu cyumweru gitaha, aho byitezwe ko ibiganiro bizahuza impande zombi bishobora kuzahura umubano w’ibi bihugu usa n'aho utifashe neza.

Muri Kanama 2016 ubwo Trump yiyamamazaga, yagiriye uruzinduko muri Mexique aho yaganiriye na Enrique Peña Nieto ku bijyanye n’iyubakwa ry’urwo rukuta ariko nyuma y’iyo nama, Nieto yatangaje ko yamuhamirije ko igihugu cye cyitazishyura urwo rukuta.

Perezida Nieto yahamije ko igihugu cye cyitazishyura urukuta rubatandukanya na Amerika rugiye kubakwa
Perezida Nieto yahamije ko igihugu cye cyitazishyura urukuta rubatandukanya na Amerika rugiye kubakwa