Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano Monte Alejandro Rubido yavuze ko inzira uyu mugabo yanyuzemo atoroka gereza ya Altiplano ifite uburebure bwa kilometero 1.5, ingazi (stairs) n’imyenge yinjiza umuyaga.
Itoroka rya Guzman ryamenyekanye nyuma y’uko ku cyumweru abarinzi bagiye kureba mu cyumba yari afungiwemo bakamubura ahubwo bagasanga icyobo gifite metero 10 n’ingazi, cyerekeza ku cyobo bemeza ko ari cyo yanyuzemo.
Rubido yakomeje avuga ko inzira yanyuzemo igarukira mu nyubako iri kubakwa hafi ya gereza, ahasanzwe moto bakeka ko ari yo yakoreshejwe mu gutwara ibikoresho byakoreshejwe mu gucukura umwobo.
Amakuru y’itoroka rye akimenyekana bahise batangira kumuhiga ndetse n’ingendo z’indege ku kibuga cya Toluca zirahagarikwa.
Uyu mugabo yaherukaga kugaragara kuwa gatandatu ari mu bwogero bwa gereza. Abarinzi 18 batangiye guhatwa ibibazo.
Amakuru dukesha BBC avuga ko uyu mugabo wakatiwe gufungwa imyaka irenga 20 mu 1993 atari ubwa mbere atorotse gereza, kuko mu 2001 yatorotse yihishe mu gitebo batwaramo imyenda yo gufurwa, icyo gihe akaba yarabanje guha ruswa abacungagereza. Yongeye gufatwa mu 2014, ifatwa rye ryizihizwa nk’intsinzi ikomeye kuri leta ya Mexique mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Kuba Guzman yongeye gutoroka ngo ni igisebo gikomeye kuri iki gihugu kiyobowe na Perezida Enrique Pena Nieto, kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka leta ayoboye yimye agaciro impungenge zagaragazaga ko ashobora gutoroka.
Pena Nieto yatanze itegeko ryo gukora iperereza ngo harebwe niba nta muyobozi wigeze amufasha gutoroka.
Yagize ati ”Natunguwe cyane n’aya makuru. Iki ni igitutsi gikomeye kuri leta ya Mexique.”
Guzman ubu ari guhigwa bukware afite ubukire bubarirwa muri miliyari imwe y’amadorali, Leta zunze Ubumwe za Amerika ikaba yavuze ko uzabasha gutanga amakuru y’aho aherereye azahabwa miliyoni 5 z’amadorali, dore ko uretse ibyaha ashinjwa muri Mexico, anashinjwa kwinjiza ibiyobyabwenge no kwica abantu muri Leta zunze ubumwe za Ameika.



















TANGA IGITEKEREZO