Umuyobozi wa Leta ya Morelos, Grac Ramirez niwe watangaje amakuru avuga ko umuyobozi mushya wa Temixco Gisela Mota yishwe.
Amakuru akomeza avuga ko abayobozi b’imijyi inyuranye bagiye bicwa mu mwaka ushize n’amabandi yitwaje intwaro akura inkunga ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Gisela yagiye ku buyobozi bw’Umuyyi wa Temixco ku wa Gatanu tariki 1 Mutarama 2016.
Umujyi wa Temexco uherereye mu bilometero 96 uvuye ku Murwa mukuru Mexico City, ukaba utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 100.



















TANGA IGITEKEREZO