00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa New York yitabiriye Eid Al-Adha yambaye umwambaro wa Visit Rwanda

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 May 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Meya w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yitabiriye isengesho ryo kwizihiza Eid Al-Adha, yambaye umwambaro wanditseho Visit Rwanda.

Eid al-Adha ni umunsi wa kabiri ukomeye muri Islam. Wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’idini ya Islam.

Ni umunsi wa 10 w’Umutambagiro Mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca. Eid Al-Adha imara iminsi itatu yizihizwa.

Zohran Mamdani yagaragaye yambaye umwambaro wa Visit Rwanda aho yari agiye kwifatanya n’Abayisilamu bo muri New York kwizihiza uyu munsi, bikaba byabereye ahitwa ‘Macombs Dam Park’ mu Mujyi wa Bronx.

Mamdani yagaragaye yambaye umwambaro wanditseho Visit Rwanda nyuma y’igihe gito u Rwanda rutangiye ubufatanye n’amakipe yo muri Amerika.

Tariki ya 29 Nzeri 2025, ni bwo Visit Rwanda yatangiye ubufatanye n’amakipe akomeye muri Basketball na ‘Football’ yo muri Amerika, Los Angeles Clippers na Los Angeles Rams, bugamije kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.

U Rwanda rwinjiye ku isoko ryo kwamamariza muri siporo yo muri Amerika nyuma y’imyaka myinshi rukorana n’amakipe yubatse izina mu mupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi nka Arsenal, FC Paris Saint Germain, FC Bayern Munich na Atletico Madrid.

Mu Ugushyingo 2025, ni bwo Zohran Mamdani wavukiye muri Uganda, yatorewe kuyobora Umujyi wa New York City ndetse akora agashya ko kuba uwa mbere warahiye yifashishije Qur’an kubera ko ari umuyoboke w’Idini ya Islam.

Zohran Mamdani yitabiriye isengesho rya Eid Al-Adha yambaye umwambaro wanditseho Visit Rwanda
Zohran Mamdani yifatanyije n'Abayisilamu bo New York mu isengesho rya Eid Al-Adha yambaye umwambaro wanditseho Visit Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages