Michael Bloomberg w’imyaka 77 yari yatangaje ko atazajya mu bakandida bazahatana, gusa yatangarije CNN ko yaje kwisubiraho ku cyemezo cye kuri iki cyumweru ubwo yatangazaga ko nawe azitabira amatora nyuma y’uko abonye nta mukandida mu ishyaka ry’aba-democrates, ufite ubushobozi bwo kuba yatsinda Donald Trump.
Abinyujije ku rubuga, Bloomberg, yatangaje ko aje atari uwo kuvuga gusa ahubwo we ko ari intyoza mu bikorwa no gukemura ibibazo.
Yagize ati “Ndi umukozi kandi nkemura ibibazo…ntabwo ndi uwo kuvuga gusa. Nje gutsinda Perezida Donald Trump nkongera kubaka Amerika. Ntabwo twakongera kwihanganira indi myaka ine y’ibikorwa bidahwitse bya Trump.”
Bloomberg yinjiranye imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bw’amatora dore ko yateguye miliyoni 37 z’amadolari ya Amerika yo kwamamaza kuri televiziyo.
Uretse kuba azwi nka rwiyemezamirimo ukomeye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Bloomberg si muto cyane muri politiki dore ko mu 2001 aribwo yatangiye kwiyamamariza umwanya wo kuba Meya wa New York akaza no kubitorerwa manda ebyiri zikurikiranya.



















TANGA IGITEKEREZO