00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Michelle Obama yagarutse ku mpano yahawe n’umugore wa Trump ku munsi w’irahira ry’umugabo we

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 February 2018 saa 10:00
Yasuwe :

Michelle Obama yavuze ku mpano yahawe na Melania Trump ubwo umugabo we Donald Trump yarahiriraga kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama umwaka ushize.

Tariki ya 20 Mutarama 2017 nibwo Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asimbuye Barack Obama wari urangije manda ye ya kabiri.

Mu kiganiro ‘The Ellen Degeneres Show’ gikorwa n’umugore w’imyaka 60, Ellen DeGeneres, Michelle Obama yasobanuye ibijyanye n’impano yahawe na Melania n’uburyo ubwo yayakiraga yibajije ibibazo byinshi.

Muri aya mashusho yashyizwe hanze na Entertainment Weekly, yavuze uburyo bari bamusobanuriye ko agomba guhagarara kugeza igihe ahawe impano, nawe akiriza ariko agatangira kwibaza icyo aza kuyikoresha.

Michelle wahishuye ko impano yahawe yari ifoto yo gutaka mu nzu, yavuze ko abantu bose bahise begera hirya, ku buryo nta n’umwe wari kuza ngo amufashe agakarito yari amaze guhabwa. Ku bw’amahirwe ariko ngo ubwo yari akibaza uko abigenza, umugabo we Barack Obama yahise amutabara.

Ati “ Yahise afata agakarito, akajyana imbere mu nzu. Ariko abantu bose bari bagiye, nta mukozi, nta muntu n’umwe. Naribazaga nti ‘ n’iki uri bukoreshe aka gakarito’.”

Michelle Obama yahuriye muri iki kiganiro n’umukinnyi wa film, Jennifer Aniston; cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ya DeGeneres.

Melania ubwo yashyikirizaga Michelle impano ku munsi w'irahira ry'umugabo we

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages