00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft na OpenAI mu masezerano azateza imbere ChatGPT

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 12 September 2025 saa 01:57
Yasuwe :

Ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye ku Isi, Microsoft na OpenAI, byatangaje ko byagiranye amasezerano y’ibanze ajyanye n’imikoranire mishya izatumbagiza inyungu za OpenAI, binyuze mu ikoranabuhanga rya ChatGPT.

Ku wa 11 Nzeri 2025, ni bwo ibi bigo byombi byabitangaje, gusa byirinda gushyira hanze amakuru yose ajyanye n’amasezerano mashya y’ubucuruzi byagiranye.

Ibi bigo byavuze ko byenda kunoza amasezerano amaze igihe aganirwaho, aho OpenAI izongera igishoro yakoreshaga, bigatuma yinjiza menshi ku isoko ry’imari.

Mu 2019, Microsoft yashoye miliyari 1$ muri OpenAI, yongera gushora andi miliyari 10$ mu ntangiriro za 2023. Muri ayo masezerano ya mbere, Microsoft yari ifite uburenganzira bwo kugurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bya OpenAI binyuze mu bubiko bwayo bwa Azure (cloud computing platform), ikanagira amahirwe yo kubona ikoranabuhanga rya OpenAI ari iya mbere.

Nubwo Microsoft yigeze kuba umuterankunga rukumbi wa OpenAI, uyu mwaka yemeye koroshya ayo masezerano kugira ngo OpenAI ibashe gukora umushinga wayo bwite wo kubaka ububiko bwiswe Stargate.

Uwo mushinga uzaba ukubiyemo gusinya amasezerano y’arenga miliyari 300 $ na sosiyete ya Oracle ikora ububiko (Database), ndetse n’andi masezerano bateganya gusinya hagati na Google.

OpenAI yatangaje ko mu masezerano mashya, ishami ryayo rishinzwe ibikorwa bitagamije inyungu rizunguka arenga miliyari 100$, bingana na 20% by’agaciro kose ka miliyari 500$ iki kigo giteganya mu bashomari.

Microsoft na OpenAI byatangaje amasezerano y'ibanze azateza imbere ChatGPT

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages