Iki kibazo cyatewe n’ivugurura ry’ikoranabuhanga rikoreshwa na Microsoft, aho ryatumye serivise zisanzwe zikoreshwa na benshi ku Isi zirimo Outlook, Microsoft 365 na Microsoft Team zigira ibibazo byo kwivanaho no gucikagurika, ku buryo abizikoresha bahungabanye.
Microsoft yatangaje ko ikibazo gishobora kuba cyatewe n’ivugurura ry’ikoranabuhanga icyo kigo gikoresha, iryo vugurura rikaba ryahise rihagarikwa mu rwego rwo gukumira ko icyo kibazo gikomeza, ndetse ibi byatumye izi serivise zisubira ku murongo nk’uko bisanzwe mu bice byinshi by’Isi.
Hagati aho, abenshi batangiye kwibaza niba Microsoft, kimwe mu bigo binini kandi bikize ku Isi, kizagera ubwo cyishyura abashobora kuba bahombejwe n’iri kosa ryayo, na cyane ko nka serivise ya Microsoft Team, ituma abantu bashobora gukora inama barebana, ikoreshwa n’abarenga miliyoni 75 ku munsi.
Nta kintu iki kigo kiravuga kuri ibi byifuzo, gusa bitewe n’umubare munini cyane w’abakoresha serivise za Microsoft, biragoye kumenya abagizweho ingaruka n’iri sanganya ndetse n’uburyo bakwishyurwamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!