Biteganyijwe ko azabitangaza tariki 7 Kamena nk’uko amakuru NBC News yashyize hanze abyemeza.
Pence uturuka mu ishyaka ry’aba-Républicains azaba yinjiye mu isiganwa ryo gushaka uzahagararira iryo shyaka mu matora azaba mu mpera za 2024, aho biteganyijwe ko na Trump yahoze yungirije aziyamamaza.
Bivuze ko Pence na Trump batangaje ko baziyamamaza, bazisanga bahanganiye kwishakamo umwe uhagararira ishyaka akazahangana n’abandi bakandida barimo Joe Biden uyoboye Amerika ubu.
Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko Pence w’imyaka 63 aziyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ataha.
Kugeza ubu mu ishyaka ry’aba-Républicains, abantu bamaze kumenyakana ko baziyamamaza barimo Ron DeSantis wahoze ari Guverineri wa Leta ya Florida, Nikki Haley wahoze ayobora South Carolina, Asa Hutchinson wahoze ayobora Arkansas na Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika.
Nyuma y’amatora yo mu 2020 Trump yatsinzwemo na Biden, Pence na Trump batangiye kurebana ay’ingwe aho Trump yamushinje kumutererana kugeza atsinzwe.
Ubwo abatarishimiye ibyavuye mu matora bigabizaga icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika tariki 6 Mutarama 2021, ari nabwo Inteko yemezaga ko Biden yatsinze, mu ndirimbo zaririmbwaga hari harimo izivuga ko bafashe Pence bamumanika kuko ari umugambanyi. Icyo gihe Pence yari imbere mu Nteko aho igikorwa cyo kwemeza Biden bidasubirwaho cyabereye.
Mbere yo kuba Visi Perezida wa Amerika mu 2017, Pence yahoze ari Guverineri wa Leta ya Indiana, mbere y’aho akaba yari Umudepite mu Nteko ahagarariye iyo Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!