Itegeko Nshinga rya Amerika rigena ko iyo Umukuru w’Igihugu amaze gutorwa, yemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse na Sena, igikorwa kiyoborwa na Visi Perezida wa Amerika.
Mu matora akarishye yabaye muri Ugushyingo 2020, Perezida Joe Biden yahigitse Trump mu buryo bwamutunguye, ahita avuga ko amatora yabayemo uburiganya, ndetse asaba ko hakorwa iperereza.
Iperereza ryarakozwe ntiryagira icyo ritanga maze ku wa 6 Mutarama 2021, Inteko Inshinga Amategeko na Sena biraterana kugira ngo byemeze Joe Biden nka Perezida mushya ugomba gusimbura Perezida Donald Trump, mbere y’umuhango w’irahira wagombaga kuba ku itariki ya 20 Mutarama.
Perezida Trump yafataga iki gikorwa nk’icya nyuma kizamwimisha amahirwe yo gukomeza kuyobora igihugu, maze mu gitondo cy’uwo munsi ateranya abamushyigikiye hafi y’inyubako ya Capitol Hill ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko na Sena, yongera kwibutsa abamushyigikiye ko yibwe amatora kandi ko badakwiriye kubyemera.
Mu buryo butomoye, Perezida Trump yasabye abamushyigikiye kujya kuri Capitol Hill bakaburizamo ibyo bikorwa, maze ibihumbi by’abari bagiye kumva ijambo rye bamanuka inkungugu bagana kuri iyo nyubako, aho Visi Perezida Mike Pence, abasenateri n’abadepite bari bateraniye mu muhango wo kwemeza Biden.
Aba bigaragambya binjiye muri Capitol Hill, bakorera imyigaragambyo idasanzwe muri iyo nyubako bambika ikimwaro Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikunze kwigaragaza nk’umurinzi wa demokarasi, ikintu kitavugwaho rumwe ku rwego rw’Isi.
Kera kabaye Biden yaje kurahira ariko Trump akomeza kuvuga ko yibwe amatora, ndetse asaba Komite y’Inteko Ishinga Amategeko yarimo gukorera iperereza kuri iyi myigaragambyo, guhindura inshingano igatangira gukora iperereza kuri Mike Pence wari umwungirije, kuko yari afite ubushobozi bwo kutemeza ibyavuye mu matora nk’uko yari yabisabwe na Trump.
Icyakora Mike Pence yaje kumuhakanira, avuga ko ibyo yari yasabwe na Perezida Trump bitari bushoboke icyo gihe, ati ”Perezida Trump aribeshya, nta burenganzira nari mfite bwo guhindura ibyavuye mu matora. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ni iby’Abanyamerika bose ubwabo.”
Yashimangiye ko na Kamala Harris wamusimbuye bitamushobokera ko ahindura ibizava mu matora yo mu 2024, nk’uko BBC yabitangaje, ati “Na Visi Perezida Kamala Harris nta burenganzira azaba afite bwo guhindura ibizava mu matora ya 2024.”
Kwihakanwa na Pence wabaye inkoramutima ikomeye ya Trump byafashwe nk’ikindi kimenyetso cyerekana ko imbaraga za Trump mu Ishyaka ry’Aba-Republicains ziri kugenda ziyoyoka, bikiyongera ku bushakashatsi buherutse gushyirwa hanze bwerekana ko benshi bagize iryo shyaka batagifitiye icyizere Trump.
Hagati aho, bikekwa ko uyu mugabo afite umushinga wo kongera kwiyamamaza mu matora ya 2024, andi makuru akavuga ko uretse Trump na Mike Pence yifuza kuziyamamariza kuba Perezida wa Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!