00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 29 April 2021 saa 09:24
Yasuwe :

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Umuryango wa Commonwealth, Tariq Ahmad, yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe habura igihe gito ngo rwakire inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, CHOGM.

Uru ruzinduko ruzamara iminsi ibiri kuva tariki 29 kugeza 30 Mata 2021.

Ahmad ari mu Rwanda mu kureba aho imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM izaba muri Kamena igeze, by’umwihariko areba niba izabasha kuba mu mutekano nta nkomyi.

Uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko u Bwongereza bwishimira aho u Rwanda rugeze rutegura inama ya CHOGM.

Iyi nama ya CHOGM nirangira, u Bwongereza buzaha ubuyobozi u Rwanda, umwanya ruzamaraho imyaka ibiri bitewe n’uko iyi nama iba buri myaka ibiri kandi ubuyobozi bugasigarana igihugu cyayakiriye.

U Bwongereza bwo bwamaze imyaka itatu kuri uyu mwanya kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye inama yari kuba mu 2020 yimurirwa mu 2021.

Mu gihe iki gihugu cyamaze ku buyobozi, cyakoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye b’uyu muryango, kibasha gushyira mu bikorwa imishinga 40.

Iyi mishinga yatanze umusanzu mu mibereho myiza y’abaturage bangana na miliyari 2,4 batuye mu bihugu biri muri uyu muryango, ku migabane itandatu ku nkunga yatanzwe n’u Bwongereza ingana na miliyoni 606$.

Muri iyo harimo porogaramu zagenewe gufasha uburezi bw’abana b’abakobwa bagera kuri miliyoni 1,5 mu bihugu 11, harimo abanyarwanda 8.268 bungukiye muri iyo porogaramu.

U Bwongereza bwafashije u Rwanda mu bikorwa bitandukanye kuva mu 2005, ndetse kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, Ahmad yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa bigana ku iterambere, cyane cyane mu kubaka ubukungu buhamye nyuma y’uko rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ruzinduko rwe, uyu muyobozi azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ahmad kandi azagirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’igihugu, bagamije kureba uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, ndetse no kuganira ku nama ya CHOGM.

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Umuryango wa Commonwealth, Tariq Ahmad, ari mu ruzinduko mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages