00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ingabo mu Bufaransa yeguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 June 2017 saa 12:23
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo mu Bufaransa Sylvie Goulard, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yeguye ku mirimo ye nyuma yaho ishyaka abarizwamo rya Mouvement démocrate, MoDem, rivuzwe mu bibazo byo guhimba imirimo itarabayeho.

Goulard, wahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yavuze ko adashobora kuguma muri guverinoma mu gihe hari amahirwe menshi yo kuzakurwaho iperereza ku bijyanye n’isesagura ryavuzwe muri iyi nteko.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, yagize ati “mu gihe iperereza ry’ibanze rizaba rigendereye kugaragaza uburyo hari abari banyungirije bahawe akazi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndifuza kugaragaza nemye ubushake bwanjye n’akazi nakoze hariya.”

Goulard yari amaze ukwezi kumwe ari Minisitiri w’Ingabo nyuma yaho Macron atorewe kuba Umukuru w’Igihugu. Gusa yavuze ko ikorwa ry’iri perereza ryagombaga gutuma kuguma ku mwanya we bimugora bijyanye na politiki ya Macron ushaka kugarura umucyo mu mikorere y’inzego z’igihugu cye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ubushinjacyaha bw’i Paris bwari bwatangije iperereza ry’ibanze kuri iki kibazo aho ishyaka rya MoDem rishinjwa kuba ryarakoresheje inkunga igenewe Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu guhemba abakozi bari mu Bufaransa.

Uwari Minisitiri w’Ingabo mu Bufaransa, Sylvie Goulard, yeguye ku mirimo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages