Gen Mattis yatangaje ubwegure bwe kuri uyu wa Kane nyuma y’umunsi umwe Trump atangaje ko agiye gukura ingabo za Amerika muri Syria.
Ibaruwa ya Mattis w’imyaka 68 yagiraga iti “Kubera ko ufite uburenganzira bwo kugira kuri Minisitiri w’Ingabo ufite ibitekerezo bihura n’ibyawe kuri izo ngingo, ndibaza ko byaba byiza ntanze umwanya.”
Kimwe n’undi muyobozi ukomeye mu gisirikare cya Amerika, Mattis bivugwa ko atigeze ashyigikira icyemezo cya Trump cyo gukura ingabo za Amerika muri Syria. Uyu mwanzuro wanakemanzwe n’abanyamategeko benshi bamusaba ko yawutekerezaho neza.
Trump yanditse kuri twitter ko yiteguye gushyiraho undi umusimbura mu gihe kitarambiranye. Ati “Gen. Jim Mattis agiye gusubizwa mu buzima busanzwe guhera mu mpera za Gashyantare ariko azagumana icyubahiro cye.”
Reuters yanditse ko amakuru y’uko Mattis atari kuzaramba ku ngoma ya Trump yatangiye kuvugwa mu Ukwakira, ubwo Trump yavugaga ko yitwara nk’aba-democrates.
Mattis si we muyobozi ukomeye weguye cyangwa wirukanywe mu buyobozi bwa Trump, hari n’abandi barimo uwari ushinzwe ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson, wirukanywe muri Werurwe.



















TANGA IGITEKEREZO