Ubutasi bwa Koreya y’ Epfo buvuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’ iki gihugu yamenyeshejwe ko Minisitiri Hyon Yong-chol yishwe kuwa 30 Mata yicishijwe igisasu gihanura indege imbere y’ amajana y’abantu.
Yishwe ataranamara umwaka ku buyobozi bwa Minisiteri y’ ingabo.
Amakuru avuga ko yazize kuba yarasinziriye mu birori bya gisirikare byari byitabiriwe na Perezida Kim Jong-un, maze amwe mu mabwiriza uyu mukuru w’ igihugu yari yatanze ntiyubahirizwa.
Abayobozi 15 bari ku rwego rwo hejuru muri Koreya ya Ruguru bamaze kwicwa kuva mu ntangiriro z’ uyu mwaka, ibikorwa Perezida Kim Jong-un avuga ko bigamije kongerera ingufu ubutegetsi bwe.
Muri 2013, Nyirarume wa Perezida Kim Jong-un witwaga Jang Song-taek, yarishwe ashinjwa ubugambanyi.



















TANGA IGITEKEREZO