Yabivuze nyuma y’inama yabaye ku wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, yahuje abanyamuryango ba NATO yari iyobowe na Biden bari kwiga ku bibazo bya Ukraine na Gaza.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na BBC abajijwe niba abona ko Biden akwiriye gukomeza kuyobora kandi yaramaze kugaragaza ibibazo byo kwitiranya ibintu, aho yanitiranyije Perezida wa Ukraine na Perezida w’u Burusiya.
Starmer mu gusubiza yagize ati “twagashimiye Biden ko yayoboye inama neza, ejo twagize inama nziza yayobowe na Biden kandi yayiboye neza kuko ibibazo byose twagombaga kwigaho nubwo byari byinshi twabyizeho mu saha imwe.”
Kuva mu kwezi gushize ubwo Biden na Trump bari mu biganiro mpaka, Biden yagaragaje ibibazo byo gusaza yitiranya ibintu, bamwe mu bagize ishyaka ry’aba-Democrate bifuje ko yareka guhatana ariko Biden we yavuze ko azakomeza kwiyamamaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!