EU yari ihagarariwe na Perezida wa Komisiyo yayo, Ursula von der Leyen, na Amerika yari ihagarariwe na Donald Trump, byumvikanye kugirana amasezerano y’ubucuruzi agamije kugabanya ubusumbane mu bicuruzwa byoherezwa ku ruhande rumwe n’urundi.
Hashingiwe ku bwumvikane bw’impande zombi, EU bwemeye kugura ingufu zitunganywa na Amerika zifite agaciro ka miliyari 750 z’Amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, no gushora imari ya miliyari 600 z’Amadolari muri Amerika.
Trump yari yarafashe icyemezo cyo kuzamura umusoro w’ibicuruzwa biva mu bihugu bigize EU kugeza kuri 30% mu gihe uyu muryango utakwemera ubwumvikane, ariko kuri ubu yemeye ko uguma kuri 15%.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 28 Nyakanga 2025, Bayrou yagize ati “Ni umunsi w’umwijima ihuriro ry’abantu bigenga, bahujwe n’indangagaciro rusange no kurengera inyungu bahuriyeho, bemera kuba ingaruzwamuheto."
Minisitiri w’Inganda w’u Bufaransa, Marc Ferracci, yavuze ko hakenewe ibindi biganiro byimbitse bishobora kumara ibyumweru cyangwa amezi mbere y’uko amasezerano ashingiye kuri ubu bwumvikane yemezwa burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!