00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yahishuye uburyo yabonaga ubuzima bwe buri mu marembera arwaye COVID-19

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 May 2020 saa 09:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yahishuye uburyo yafashijwe gukira COVID-19 nyuma yo gushyirwa mu bitaro arembye bikaba ngombwa ko ahabwa umwuka.

Mu kiganiro yagiranye na The Sun kuri iki Cyumweru, Boris yavuze ko ubwo yari mu bitaro, yakenereraga “litiro nyinshi z’umwuka wa oxygène” kugira ngo akomeze guhumeka.

Icyumweru yamaze mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Thomas i Londres, ngo cyamuremyemo imbaraga n’ubushake bwo gukora ibishoboka byose ngo ntihagire undi muntu wandura iyi ndwara.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Umukunzi we Carrie Symonds, yahishuye ko umwana wabo baherutse kwibaruka bamwise amazina bashingiye no ku baganga babiri bavuraga se.

Boris yavuze ko yashyizwe ku mashini imwongerera umwuka ariko ibipimo bigakomeza kwerekana ko ubuzima bwe butameze neza.

Yavuze ko “byari ibihe bigoye rwose sinabihakana” ku buryo ngo yakomezaga kwibaza ati “ni gute nzakira?”.

Boris yasanganywe Coronavirus tariki ya 26 Werurwe, nyuma y’iminsi icumi ahita ashyirwa mu bitaro, akigezwamo yashyizwe mu cyumba gifashirizwamo abantu barembye cyane.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yahishuye ibihe bikomeye yanyuzemo arwaye COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages