Ni amagambo yavuze kuri uyu wa Gatatu imbere y’abagize ishyaka rye ry’abagendera ku mahame ya kera (Conservateurs), ubwo yagaragazaga uko Guverinoma ayoboye ibona ibijyanye n’uburinganire.
Minisitiri w’Intebe Sunak yavuze ko nta rujijo na rumwe rukwiriye kubaho kuko ari ibintu byumvikana kuba ‘umugabo ari umugabo, umugore akaba umugore’.
Ati “Ntabwo ari ibintu byakabaye biteza impaka kuba ababyeyi bashaka kumenya neza ibyo abana babo bigishwa ku mashuri ku bijyanye n’imibanire.”
Ni ubutumwa Sunak azanye mu gihe hari impaka zikomeye mu Bwongereza aho bamwe bibaza niba bikwiriye ko mu mashuri abana bigishwa ko mu bijyanye n’ibitsina, hari umugabo n’umugore ndetse n’abandi bavutse ari abagore cyangwa ari abagabo ariko bo bakiyumva ukundi.
Izo mpaka ziri mu mu mavuriro aho hari abasaba ko umuntu niba yaravutse atari umugore, adakwiriye kuvurirwa aho abagore bavurirwa, bikagenda gutyo no ku bagabo mu rwego rwo kurinda umutekano wabo.
Sunak yagize ati “Ntabwo dukwiriye kuba dukomerwa ngo kuko twemera ko umuntu adashobora kugira igitsina kitari icye. Ntabwo bishoboka. Umugabo ni umugabo, umugore na we ni umugore, ni ibintu byumvikana.”
Iri jambo ryashimishije benshi bari bari mu cyumba Sunak yavugiyemo imbwirwaruhame ye, bamukomera amashyi.
Guverinoma y’u Bwongereza imaze iminsi yiga ku kureba uburyo abagore bihinduje igitsina, batakwemererwa kwinjira mu bice bitandukanye biba byaragenwe ko byinjirwamo n’abagore gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!