Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Canada byatangaje ko Justin Trudeau n’umugore we bamaze kwemeranya inzira zo gutandukana binyuze mu mategeko.
Iri tangazo rigira riti "Bakoze ibishoboka ngo ibyemezo bijyanye n’amategeko n’inzira zirebana n’itandukana ryabo zikorwe kandi bazakomeza gushaka ibindi bisigaye."
Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau yari afite imyaka 51 mu gihe Sophie Grégoire Trudeau, yari afite imyaka 48, bashyingiranywe mu 2005. Kugeza ubu aba bombi bari bafitanye abana batatu.
Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kandi ryagaragaje ko bazakomeza gukorana bya hafi mu kurera abana babo. Ntabwo hatangajwe icyatumye Trudeau w’imyaka 51 atandukana n’umugore we w’imyaka 48.
Rikomeza riti "Sophia na Minisitiri w’Intebe bari kureba uko bakomeza kurera abana babo mu mutekano, urukundo kandi bafatanyije."
Itangazo ryakomeje rigaragaza ko aba bombi bagiye kugirana ikiruhuko kizatangira mu cyumweru gitaha.
Hatangajwe ko abaturage bakomeza kubaha ubuzima bwite bw’umuryango wa Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau.
Trudeau abaye Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wemeye gutandukana n’umugore akiri mu kazi. Se umubyara, Pierre Trudeau na we mu 1979 yatandukanye n’umugore we ndetse baza kwemeranya gatanya mu 1984.
Justin Trudeau yatangiye kuyobora Canada mu 2015.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!