Sturgeon yatangaje ko ari umwanzuro yari amaze iminsi atekerezaho, akaba yasanze ari byiza ko arekera ubuyobozi abandi.
Yatorewe kuyobora ishyaka riri ku butegetetsi Scottish National Party (SNP) mu 2014 ubwo icyo gihugu cyakoraga kamarampaka yo gutorera niba baguma ku bwami bw’u Bwongereza cyangwa bavaho. Icyo gihe 55 % by’abatoye bemeje ko bakomeza kuba ku bwami bw’u Bwongereza.
Sturgeon ni umwe mu bamaganye byeruye kwiyomora ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byakozwe n’u Bwongereza mu 2016 ndetse icyo gihe avuga ko bishobora gutuma igihugu cye gisubiramo kamarampaka yo guharanira ubwigenge.
Uyu mugore w’imyaka 53 azakomeza inshingano ze kugeza ubwo umusimbura azabonekera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!