Ibi Minisitiri w’Intebe Kaja Kallas yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022 ubwo yatangizaga inama yiga ku ikoranabuhanga na Internet izwi nka ‘‘Tallinn Digital Summit.’

Iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Kaja Kallas yavuze ko amahanga yifatanyije na Ukraine kubera ibihe bikomeye by’intambara irimo.

Yakomeje avuga ko ibyakozwe na Perezida Putin bisa no kugerageza guhinyuza ubumwe bw’abatuye Isi.

Ati “Mu gihe ibintu bikomeye dukwiriye gukomeza kunga ubumwe. Twifatanyije n’abaturage ba Ukraine. U Burusiya bushobora kuba buri kutugerageza no kudutanya ariko ibyo ni ibintu bitazahira Putin.”

Yakomeje avuga ko intambara ya Ukraine yeretse abatuye Isi ko bakwiriye kwitondera abo babana nabo.

Ati “Twasabwe guhangana n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine ndetse na za Guma mu rugo zazanywe na COVID-19. Twabonye uguhangarwa n’ibihugu biyobowe mu buryo bw’igitugu.”

“ Twabonye ibikorwaremezo bifatika n’iby’ikoranabuhanga bigabwaho ibitero. Twabonye ikiba iyo twubatse umubano uduhuza n’abakoresha icyizere cyacu nk’intwaro yo kuturwanya.”

Muri Gashyantare 2022 nibwo u Burusiya bwashoye intambara kuri Ukraine, bushinja kuba yari iri mu mugambi wo gukorana n’abanzi b’iki gihugu ndetse no guhohotera abaturage bo muri iki gihugu bavuga Ikirusiya.

Kugeza ubu Perezida Putin yatangaje ko igihugu cye cyamaze kwiyomekaho uduce twa Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia twari dusanzwe ari utwa Ukraine.

Minisitiri w’Intebe wa Estonia, Kaja Kallas yavuze ko icyemezo cya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin cyo gutera Ukraine gisa no kugerageza abatuye Isi no kubacamo ibice
Minisitiri w’Intebe wa Estonia, Kaja Kallas yavuze ko icyemezo cya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin cyo gutera Ukraine gisa no kugerageza abatuye Isi no kubacamo ibice