Ibi yabitangaje ku wa 7 Nzeri 2025, mu nama ngarukamwaka y’ishyaka rya Fidesz riri ku butegetsi muri Hongrie.
Uyu muyobozi yavuze ko uyu muryango utagize imbaraga wari witeze ko uzagira ushingwa, ndetse ko ubu uhanganye n’ibibazo byinshi biterwa no kuba ibihugu biwugize bidakoresha politiki zimwe z’ubukungu.
Ati “EU irenda gusenyuka kuko yatangiye gucikamo ibice. Nihatagira impinduka zikorwa, mu mateka uyu muryango uzibukwa nk’igitekerezo cyiza cyarangiye nabi.”
Orban avuga ko uyu muryango ukwiye gutahiriza umugozi umwe mu bijyanye n’igisirikare ndetse n’umutekano, mu bijyanye n’amasoko n’ubukungu, mu guhuza ifaranga, no mu gushyiraho politiki ihuriweho.
Ati “Turi mu modoka imwe ariko ntidushaka kugendera ku muvuduko umwe, ariko dukoresheje ubu buryo igitekerezo cyiza EU cyagumaho.”
Yavuze ko uyu muryango ukwiye gushaka uko ugirana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya ndetse bikagirana imikoranire mu bijyanye n’ubukungu.







Ibitekerezo 0