Abayobozi bo muri Iraq batangaje ko nta kibazo Minisitiri w’Intebe yagize mu gihe hagikorwa iperereza ku bihishe inyuma y’icyo gitero.
Hashize iminsi hari imvururu muri Iraq zakurikiye amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yamaganywe n’umwe mu mitwe itavuga rumwe na Leta kandi ishyigikiwe na Leta ya Iran.
Associated Press yatangaje ko hari abayobozi babiri bavuze ko abarinzi barindwi ba Minisitiri w’Intebe bakomerekeye muri icyo gitero.
Minisitiri w’Intebe Mustafa al-Kadhimi yanditse kuri Twitter avuga ko ameze neza, ashimira abaturage bakomeje kumuba hafi.
Guverinoma yasohoye itangazo ivuga ko drones ebyiri zihetse ibisasu biturika zoherejwe hejuru y’urugo rwa Minisitiri w’Intebe. Nyuma yo guturika kw’ibyo izo ndege nto zari zihetse, humvikanye urusaku rw’amasasu.
Nta mutwe n’umwe urigamba kuba inyuma y’icyo gitero, nubwo umutwe w’aba-Shiite umaze igihe ukambitse mu nkengero z’agace Minisitiri w’Intebe atuyemo, wamagana ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Al-Kadhimi w’imyaka 54, yahoze ari umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza muri Iraq mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe umwaka ushize. Inyeshyamba zimushinja kuba igikoresho cy’Abanyamerika.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!