Aba bayobozi basabye igihugu cya Israel kwitabira ibiganiro byo guhagarika intambara igihanganisha n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas.
Ku wa 26 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Intebe wa Suède, Ulf Kristersson, yagaragaje ko atishimiye ibikorwa bya Israel muri Gaza, asaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gufatira ibihano iki gihugu gishinjwa kwanga gutanga inzira y’imfashanyo yoherezwa muri muri Gaza.
Kristersson yatangaje ibi nyuma y’uko ibihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Canada byagaragaje ko bigiye gufatira Israel ingamba zikomeye mu gihe yaba ikomeje kubangamira ibikorwa by’ubutabazi.
Gusa Ku wa 2 Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ingabo za Israel zizafunga inzira yanyuzwamo imfashanyo zigamije ubutabazi muri Gaza kugeza igihe Hamas izemerera kubahiriza icyiciro cya kabiri cy’agahenge.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aherutse gutangaza ko mu Nteko Rusange ya Loni izaba mu mezi ari imbere igihugu cye kizemera ukubaho kwa Leta ya Palestine.
U Bufaransa buzaza bukurikira ibindi bihugu 10 byemera ukubaho kwa Leta ya Palestine birimo Mexique, Armenia, Slovenia, Ireland, Norvège, Espagne, Bahamas, Trinidad na Tobago, Jamaica na Barbados.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!