Shmigal yari amaze imyaka igera muri itanu kuri uyu mwanya, awugumaho kuko amatora y’Inteko Ishinga Amategeko na Perezida yasubitswe kubera iki gihugu kiri mu bihe by’intambara.
Ku wa 15 Nyakanga 2025, nibwo uyu mugabo abinyujije ku rubuga rwa Telegram yashyizeho kopi y’ubwegure bwe, ashimira Perezida Zelensky wamugiriye icyizere ndetse anashimira abo bakoranye akazi katoroshye mu gihe yari amaze kuri uwo mwanya.
Ku wa 14 Nyakanga 2025, Zelensky yatangaje ko Shmigal agiye kugirwa Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine.
Ati “Uburambe Denis Shmigal afite buzaba ingirakamaro ku mwanya agiye kujyaho wo kuba Minisitiri w’Ingabo za Ukraine.”
Shmigal asimbuye Rustem Umerov wari usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu ariko akaba yarakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ruswa.
Kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira muri Gashyantare 2022, muri iki gihugu hamaze gushyirwaho aba Minisitiri b’Ingabo batatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!