Dmytro Kuleba azaba aje yiyongera ku rutonde rw’abandi bayobozi banyuranye Vladimir Zelensky uyobora Ukraine amaze iminsi akura mu nshingano abashinja umusaruro muke. Ruheruka kwiyongeraho General Valery Zaluzhny wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Uyu muyobozi ufite imyaka 42 y’amavuko ayoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine kuva mu 2020.

Kuri ubu biravugwa ko Perezida Zelensky ari gutekereza kumwubikira imbehe bitewe n’ibibazo uruhuri biri muri minisiteri ayoboye harimo ibijyanye n’abakandida yagiye atanga ku myanya yo kuba ba ambasaderi ba Ukraine ndetse n’ibindi bijyanye n’imibanire n’amahanga itari kunyura Perezida Zelensky.

Ibi kandi bije bikurikira ubwegure bwa Oleg Nikolenko wari umuvugizi w’iyi minisiteri, aho ku wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe yatangaje ko akazi ke muri iyi minisiteri karangiye ariko ntiyasobanuye impamvu.

Uhabwa amahirwe yo kuba yasimbura Kuleba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine ni Igor Zhovkva usanze ashinzwe n’ubundi ashinzwe imibanire n’amahanga muri Perezidanse ya Ukraine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, na we ashobora kubikirwa imbehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, na we ashobora kubikirwa imbehe