00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri na Qatar byamaganye imvugo za Netanyahu ku batuye i Gaza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 September 2025 saa 11:52
Yasuwe :

Misiri na Qatar byamaganiye kure imvugo za Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, wavuze ko Abanye-Palestine bifuza kuva muri Gaza, bazafungurirwa amarembo bakagenda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Misiri yasohoye itangazo ibyamagana, isobanura ko bigamije gukomeza gukuza amakimbirane no kwirukana abaturage batuye muri Gaza.

Ibyo byaturutse ku magambo Netanyahu yatangaje ubwo yaganiraga na Abu Ali Express yo muri Israel, aho yavuze ko hari gahunda nyinshi zigamije kongera kubaka Gaza, ashimangira ko kimwe cya kabiri cy’abayituyemo bifuza kuyivamo kandi yiteguye kubafungurira amarembo.

Ati “Nabafungurira Rafah, ariko izahita ifungwa na Misiri.”

Misiri yabonye ibyo bikorwa nk’ibigamije kwirukana Abanye-Palestine kuri gakondo yabo, igaragaza ko bigize kwica nkana amategeko mpuzamahanga kandi bigize ibyaha by’intambara bidashobora kwihanganirwa.

Yakomeje ivuga ko idashobora kuba umufatanyacyaha muri ibyo bikorwa bya Israel igaragaza ko kwimura Abanye-Palestine ku butaka bwabo ari ukurenga umurongo utukura.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar nayo yanenze ayo magambo ya Netanyahu igaragaza ko ari ikimenyetso cyo gukomeza ibikorwa bigamije kubuza uburenganzira ‘Abanye-Palestine’ yise abavandimwe.

Ati “Ingamba z’ibihano bikomatanyije bikomeje guhabwa Abanye-Palestine ntabwo zizagera ku musaruro wo guhatira Abanye-Palestine kuva ku butaka bwabo."

Yahamagariye amahanga kwishyira hamwe akamaganira kure uwo mugambi wa Israel hagamijwe kurwanya ko ibikorwa byayo muri Gaza byakomeza.

Misiri na Qatar byamaganye imvugo za Netanyahu zo kubuza amahwemo abanye-Palestine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages