Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Misiri yasohoye itangazo ibyamagana, isobanura ko bigamije gukomeza gukuza amakimbirane no kwirukana abaturage batuye muri Gaza.
Ibyo byaturutse ku magambo Netanyahu yatangaje ubwo yaganiraga na Abu Ali Express yo muri Israel, aho yavuze ko hari gahunda nyinshi zigamije kongera kubaka Gaza, ashimangira ko kimwe cya kabiri cy’abayituyemo bifuza kuyivamo kandi yiteguye kubafungurira amarembo.
Ati “Nabafungurira Rafah, ariko izahita ifungwa na Misiri.”
Misiri yabonye ibyo bikorwa nk’ibigamije kwirukana Abanye-Palestine kuri gakondo yabo, igaragaza ko bigize kwica nkana amategeko mpuzamahanga kandi bigize ibyaha by’intambara bidashobora kwihanganirwa.
Yakomeje ivuga ko idashobora kuba umufatanyacyaha muri ibyo bikorwa bya Israel igaragaza ko kwimura Abanye-Palestine ku butaka bwabo ari ukurenga umurongo utukura.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar nayo yanenze ayo magambo ya Netanyahu igaragaza ko ari ikimenyetso cyo gukomeza ibikorwa bigamije kubuza uburenganzira ‘Abanye-Palestine’ yise abavandimwe.
Ati “Ingamba z’ibihano bikomatanyije bikomeje guhabwa Abanye-Palestine ntabwo zizagera ku musaruro wo guhatira Abanye-Palestine kuva ku butaka bwabo."
Yahamagariye amahanga kwishyira hamwe akamaganira kure uwo mugambi wa Israel hagamijwe kurwanya ko ibikorwa byayo muri Gaza byakomeza.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!